AMATA ARIMO KIVURUGA NTABWO AVURA!

0
60
Sylvestre Nsengiyumva

Muvandimwe ukunda imvugo n’inyandiko zanjye wamenye uruva gusenya nahuye narwo?! Hari uherutse kundya akara, ati tabara byacitse! Nkebutse koko nsanga Rubyogo runaka yanditse ko ngo mbarizwa mw’Itorero rya Marara, nkaba inyenzi karahabutaka yatumwe n’iriya izirusha intambwe!

Gusa nabanje guterera iyo, kuko Rubyogo uwo muzi imizi n’imiziguro ubwo yabarizwaga murya gikirisitu PDC. Burya na buno, kuri we icyatsi n’ururo ngo bijya gusa! Ni mugihe kandi koko, muri cya kibirira avukamo, ntumbaze ngo yaba Mfizi yaba Mugesera, icyatsi ninde ururo ninde! Sinzi umbwiye ngo biterwa n’indorerwamo uteretse ku maso…

Ntibyatinze ariko undi muntu ati nyamara Nsengiyumva ukomeje kubicira inyeri byabaye urukonda, dore inkuru iranga ikaba kimomo! Yongeraho ati “erega nshuti arimo kivuruga ntavura…” Uwo mugani unyanga munda (no mu muhogo!), sinatinda kuvumbura wa mutozo uyavurugana umurava.

Sinatunguwe cyane ariko nsanze ari cya gishongore cy’umugore, uyu wemeza ko we atakeneye kubagisha amazuru ngo yemerwe mu mfura! Mbaye muhishiye bya gipfura (nzivukamo igice birazwi), byumvikane ariko ko ntazamuvumba, kuko izo CAPASI itangira ubuntu zirambumba!

Aho yituramiye iyo mu mfuruka z’ubuholandi, namenye ko yongereye interuro ku ndirimbo asanzwe atera ku batari jyewe: “Sylvestre nawe afite ikiraka cya Kigali, yagambaniye RRM, yagurishije Sankara,…alleluah, amen!”

Ibi nabyo nashatse guterera iyo, gusa nibuka ko iriya nganzo-ngome itibasira jyewe rukumbi, ndetse n’uriya muhanzi, n’ubwo ari umwe mu ntyoza, atari nyakamwe.

Kuva abatutsi nabo batangira guhunga umusubizo, bamwe muribo “bazi icyo gukora” (si benshi biri amahire), badukanye amayele yo mu rwego inkotanyi zizwiho zonyine. Imvugo ubwayo yubakanywe ubuhanga, muri laboratwari: “bariya twahunze twebwe ni bene wacu, iz’amarere twazibayemo tuzi uko zikora, ndetse no munda y’ingoma twasizemo abadahwema kudukubitira icyumvirizo. Murabyumva rero ko mudukeneye, naho ubundi akanyu karashobotse…”

Umuntu arakongorera ati uriya mugenzi wawe umugendere kure, byatugezeho ko akuneka. Wareba hirya akicira ijisho wa wundi ati: “uyu ni gica mbifitiye gihamya, gusa ni “smart way” nibitseho ntiwarabukwa!

Ubwo ba Rubyogo muri twe bakadagadwa, bagakubitana imijugujugu zigata izazo, ndetse n’imisanzu bakisaka bigatinda! Bakibagirwa gusobanuza ibidasobanutse, nyamara kandi bigaragararira n’amaso y’incuke, muri byo nkaba nahisemo nka bitatu.

-Ko iriya ngoma bizwi ko ishingiye cyane ku cyumvirizo n’ubutasi, aba bemeza ko bayizi bayicengeye kugeza mu musokoro, ubwo bumenyi kuki batabukoresha ngo bayidukize, dore ko icumi irenga bayimaze hanze aha?!

-Ko Kagame yatanze inda ya bukuru akaba ahora yitemera ikirere, kuki abo batubwira bahababereye badakora Coup d’Etat ngo dutahe?! Ese aya makuru baba bibitseho ava munda y’ingoma, kuki bayakoresha baduteranya gusa, ntibayakoreshe badukingira impfu n’amarozi?!

Kuki uriya mugore ejo bundi ataburiye Maître Twagiramungu ko intore zamuteze ambush Matonge ngo anyure izindi nzira?! Kuki Karegeya yanizwe atunguwe, nta n’uwamwibiye ibanga ngo yirinde ya hoteli?! Kuki Rukokoma, Marara, Musonera n’abandi, bahora bakizwa n’abazungu abicanyi babageze hejuru, kuki ntawe ubaburira mbere?! Ibyo ni ibiki ra?!!!

Reka ariko ndangize nibariza ba Rubyogo: Rubyogo niba wumva nta kizere wifitiye, ukaba ugomba kuragirwa buka n’abo Inkotanyi ubwazo zarutse zikabita “ibigarasha”, akaba aribo bakwigisha uwo ugomba kwizera n’uwo ugomba kujomba ibikwasi mu buhungiro udashishoje, ukirirwa utanga amaturo utazi Padiri aho yabuherewe ndetse n’abo ayashyikiriza, waciye kamwe ukajya guterura ibibindi kw’isoko aho ubwo bwenge bucurirwa, ko hariya ho nibura wajya unyunyuza ibivuzo?!

Sylvestre Nsengiyumva

(Visited 41 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY