RDI-Rwanda Nziza ya Twagiramungu yihuje na MRCD ya Rusesabagina irwanya Leta y’u Rwanda

0
110
Faustin Twagiramungu

Amashyaka abiri ya politiki arwanya Leta y’u Rwanda RDI-Rwanda Nziza n’umuryango nyarwanda uharanira impinduka mu Rwanda, MRCD, yatangarije hamwe ko yishyize hamwe ngo arwanye ubutegetsi bw’u Rwanda.

RDI-Rwanda Nziza iyoborwa na Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda wa mbere muri leta ya nyuma ya Jenoside naho MRCD ikayoborwa na Paul Rusesabagina wamenyekanye kubera filimi “Hotel Rwanda” ivuga kuri Jenoside.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi ku munsi w’ejo ku wa kabiri, bombi batangaje ko “basanze bafite intego zisa” maze “biyemeza gukorera hamwe” mu mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE.

Aya mashya avuga ko yiyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yemere kumvikana nabo.

Faustin Twagiramungu, mbere wavugaga ko arwanya Leta akoresheje inzira y’amahoro, yabwiye BBC ko ubu bazaca mu nzira zose zishoboka.

Yagize ati: “Uwo muntu [Perezida Paul Kagame] tubwira ko dushaka amahoro, we akavuga ko azaturasa ku manywa y’ihangu, kuki mwumva ko twakomeza kumubwira ko dushaka amahoro ashaka kutwica?”

Arakomeza ati: “Kuki twebwe tutamwereka ko natwe dushobora gukora ubwo bugome yakora? Ariko tukazabana nyuma neza nawe abyemeye tukicara hamwe ati ‘sinshaka ko turwana sinzongera kubarasa ku manywa y’ihangu namwe nimurekere aho ngaho mwifata intwaro’ kuki atabyemera?”

Bwana Twagiramungu avuga ko niba Leta y’u Rwanda ishaka amahoro yakwemera kuganira nabo, ati: “Niba atayashaka nakenyere duhangane nawe”.

Mu rubanza rukomeje mu Rwanda rw’uwahoze ari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN w’ishyaka MRCD, ubu ryishyize hamwe na RDI ya Twagiramungu, uwo mutwe ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Twagiramungu avuga ko kuba mu Rwanda uwo mutwe witwa uw’iterabwoba atari ko bo babifata.

Umva hano hasi  ikiganiro Twagiramungu yagiranye na Florentine Kwizera wa BBC Gahuzamiryango.

BBC

(Visited 64 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY