Gereza ya Nyanza uburyo bushya bwo kwica abagororwa hakoreshejwe inkoni

0
972

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu gihe leta y’u Rwanda itarasobanurira abanyarwanda n’isi yose aho yashyize Twagirimana Boniface umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi ritavugarumwe n’ubutegetsi, niko ikomeje gushaka guhitana no kwica urubozo izindi mfungwa hirya no hino mu magereza.

Amakuru twashoboye kumenya duhawe n’umukozi wa RCS (urwego rw ‘igihugu rushinzwe imfungwa) ni uko umwuka ukomeje kumera nabi muri za gereza zitandukanye cyane cyane gereza ya Rubavu, Huye, Nyanza aho imfungwa zikomeje kwicwa bucece hakoreshejwe inkoni n’ibindi bikorwa bibi by ‘iyicarubozo.

Aho iki kibazo gikomeje gufata intera ikomeye ni muri gereza mpuzamahanga ya Nyanza (Mpanga) imaze kumenyekana cyane mu kwica abagororwa ahanini bitewe n’amabwiriza aturuka ibukuru no kuba ihabwa abayobozi badashoboye ahubwo basanzwe bafite ubunararibonye mu bikorwa byo kumena amaraso, dore ko benshi muribo bakoze mu kigo cya gisirikare cya Kami kizwiho kuba ibagiro ry ‘inzirakarengane.

Iyi gereza ya Nyanza nyuma y’ishimutwa rya Twagirimana Boniface ubuyobozi bw’amagereza bwihutiye gusibanganya ibimenyetso no kujijisha abanyarwanda buhindura uwari umuyobozi wayo CSP John Mukono uzwiho kugira ibitendo byishi aho tariki ya 28/07/2017 yahitanye umugororwa witwa Minani Froduard, tariki ya 28/01/2018 ahitana umugororwa witwa Nsengiyumva Jotham, ejo bundi tariki ya 08/10/2018 akaba yarajimije Twagirimana Boniface, ubu iyo gereza y’a Nyanza ikaba yarahawe umuyobozi mushya CSP Rutayisire Karera warusanzwe ayobora gereza ya Miyove, uyu mugabo akaba azwiho ibikorwa by ‘ubwicanyi no gutoteza abo ayobora, benshi mu bakozi ba gereza bakaba batewe ubwoba n’ubukana uwo mugabo abazanyemo bwo kubatera ubwoba no gukubita inkoni imfungwa ibikorwa byari byaraciwe mu magereza.

Ayo makuru aturuka aho i Nyanza akomeza atumenyesha ko abagororwa batari bake bari mu bitaro kubera inkoni nyinshi bakubiswe abandi bakaba babayeho mu bwoba kuko yabamenyesheje ko azabikiza!

Kugeza ubu iyi gereza ikaba ifungiyemo imfungwa ziregwa ibyaha bifitanye isano na politique mu gihe hatagizwe igikorwa mu kwamagana ubu bugizi bwa nabi benshi bashobora kuzahatakariza ubuzima.

Impamvu yo gukubitwa muri gereza ya Nyanza byatangiye ubwo hatangwaga itegeko ry’uko ukekwaho telefone, cyangwa inzoga agomba kubizana kuneza cyangwa ku nabi, aribyo byatumye ahagana i saa yine z’ijoro ejo ku wa gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018 umuyobozi wa gereza yinjiyemo imbere muri Gereza n’abandi bitwaje imbunda barigushaka abakekwaho inzoga ariko mu by’ukuri ari amayeri yo kwiyenza ku bagororwa bamwe bafatwa nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

(Visited 529 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY