ISABUKURU Y’IMYAKA 56 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA N’ ISABUKURU Y’UMWAKA DUSHINZE ISHAKWE RFM.

0
217

Ku wa 30 Kamena no ku wa mbere Nyakanga 2018, I Bruseli mu Bubiligi, ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement ryijihije isabukuru ya 56 y’ubwigenge bw’u Rwanda hamwe n’isabukuru y’umwaka wa mbere rimaze rishinzwe.

Twaboneyeho umwanya wo gusubiza amaso inyuma tureba ibyo Abanyarwanda bakuye muri iyo myaka 56 y’ubwigenge bw’igihugu n’ingamba zatuma koko turushaho kwigenga aho kuba ingaruzwamuheto z’ingoma z’igitugu cyangwa za ba mpatsibihugu.
Birababaje kubona Leta y’igihugu kivuga ko kigenga itoteza, yica abana bacyo cyangwa ikabacira ishyanga ndetse ikabaterayo ibabuza amahwemo cyangwa ibavutsa ubuzima bwabo. Biragayitse kubona Leta ya FPR/DMI yarahindutse gashozantambara mu karere kandi igahora ishishikajwe no gushyiraho amategeko abangamiye ku mugaragaro bamwe mu bana b’igihugu. Mu Rwanda ivanguramoko rikomeje guhabwa intebe n’ingoma y’igitugu. Inzara n’ubukene bikomeje kunuma mu gihe umutungo w’igihugu wikubirwa n’agatsiko k’abantu mbarwa bari cyangwa begereye akazu kashimuse ubutegetsi.
Turasaba Abanyarwanda guharanira ubwigenge nyabwo buha buri wese ihumure n’uruhare mu kwubaka igihugu, ukwishyira ukizana, ubudasagarirwa n’ubudahangarwa.
N’ubwo ku wa 1 Nyakanga 1962, igihugu cyabonye ubwigenge kigasezerera burundu ubukoloni, biragaragara ko bwahinduye isura gusa bityo udutsiko n’utuzu dutegeka tukaba twarakomeje guhagararira no gushyir’imbere inyungu za ba mpats’ibihugu.

Ishaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement ryijiije kandi umwaka umwe rimaze rishinzwe.
Dr. Theogene Rudasingwa, umuyobozi mukuru w’ishyaka, yagejeje ku barwanashyaka ingingo-mizi zigize ishusho mbonera y’igihugu twifuza nk’uko zikubiye mu mushinga wa politiki (projet de société) w’Ishakwe. Uyu mushinga wa politiki uzatangazwa mu minsi ya vuba.

Bwana Eugene Ndahayo, Umuyobozi mukuru wungirije, yasobanuye amahame-remezo, ingengabitekerezo, indangagaciro n’inkingi zikomeye ishyaka ryubakiyeho. Yibukije ko inkingi z’ingenzi duhora tuzirikana ari izi : « ukuri, agaciro k’umuntu, ubunyagitinyiro bw’ubuzima, ubutabera, ubwiyunge, kworoherana, ubumuntu, kwumva akababaro k’undi no kurwanya ivangura iyo riva rikagera. Yibukije ko dufite inshingano zo guharanira uburenganzira bwacu n’ibitekerezo twemera ku buryo twanabyitangira bibaye ngombwa nk’uko mu mateka y’Abanyarwanda hari n’abandi bagiye bagaragaza ibyo bemera ndetse bakabyitangira. Ingero ni nk’inkomarume zazanye ibitekerezo byavuyemo Revolusiyo yo muri 1959, n’ubwo yaje guteshukwa ku mahame yaharaniraga, cyangwa n’abitangiye urugamba rwo gutaha mu Rwanda mu wa 1990 bashaka ko Abanyarwanda baheze ishyanga bataha mu gihugu cyabo.
Umunyamabanga mukuru, Sixbert Musangamfura, yamurikiye abarwanashyaka ibikorwa bishimishije ryagezeho muri uyu mwaka. Muri byinshi byagezweho twavuga ibi:

Ishyaka rifite inzego nkuru zigizwe n’Inama Nkuru na Komite Nyobozi.
Ishyaka ryashyigikiye ku buryo bwose bushoboka umuryango udaharanira inyungu Rwanda Truth Commission ugamije guharanira ukuri ku mateka y’igihugu.
Radio Ishakwe imaze kuba ubukombe ku buryo ikurikiranwa n’abantu benshi. Ibiganiro byayo bimaze kubera umusemburo benshi mu gushirika ubwoba bwo kuvuga ukuri ku mateka y’igihugu.
Dukomeje gushishikariza Abanyarwanda igikorwa cyo kwibukira hamwe nta mususu abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi n’abatsembatsembwe muri jenoside yakorewe Abahutu. Dukomeje ingamba zo guharanira ko iyo jenoside nayo yemerwa kandi abayikorewe nabo bakagira uburenganzira bwo kwibuka ababo no kubashyingura mu cyubahiro.
Dukomeje gufatanya n’abandi kwibuka intwari za politiki zishwe zizira kurwanya ingoma mpotozi ya FPR/DMI. Muri urwo rwego twitabiriye ibikorwa byo kwibuka imyaka 20 ishize nyakwigendera Seth Sendashonga yiciwe I Nairobi muri Kenya, tunibuka imyaka 4 ishize nyakwigendera Patrick Karegeya ahotorewe I Johannesburg muri Afrika y’epfo.
Mu bubanyi n’amahanga, n’ubwo tuzi neza ko ibisubizo by’ibibazo by’u Rwanda ari Abanyarwanda tugomba kubyishakamo, Ishyaka Ishakwe RFM ryagejeje ibitekerezo byaryo ku bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no ku mahanga ya kure. Mu myaka ishize, ibihugu byo mu Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika mu mubano wabyo n’amahanga byavugaga ko ubutwererane bwiza n’ibihugu bikennye bwashingiraga ku miterere ya demokrasi, ku iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu, ku butabera no gucunga neza ibya rubanda n’imfashanyo.

Dr. Nkiko Nsengimana ushinzwe ingamba n’Itegekonshinga yaje gusobanurira abarwanashyaka ko muri ibi bihe inyungu z’ibyo bihugu ziza mbere y’izo ndangagaciro ku buryo byishimira gukorana n’ubutegetsi bw’igitugu bwirirwa bucura bufuni na buhoro abaturage babyo, bufunga cyangwa bukica abanyapolitiki. Ibindi bihugu by’ibihangange nk’Uburusiya n’Ubushinwa nabyo bikomeje kugaragaza ko byiyemeje kugira uruhare rukomeye muri Afrika. Iyo mihindagurikire ya politiki y’isi isaba ko natwe tuvugurura imyumvire n’imikorere ya politiki y’ububanyi n’amahanga.

Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement ririfuriza Abanyarwanda isabukuru nziza ya 56 y’ubwigenge.

Bikorewe I Bruxelles ku wa 1 Nyakanga 2018.

Ishakwe RFM
Umunyamabanga mukuru
Sixbert Musangamfura

(Visited 130 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY