Goma: Abasirikare babiri b’u Rwanda bafatiwe hafi y’ikibuga cy’indege

0
1164

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Abasirikare b’u Rwanda babiri bafite intwaro batawe muri yombi n’igisirikare cya Congo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’amajyaruguru.

Major Guillaume Ndjike, Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ati: “Tugiye guha abasirikare b’abanyarwanda bafatiwe ku butaka bwacu Urwego rushinzwe kugenzura imipaka kugira ngo babashyikirize Leta y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati:“Aba basirikare b’abanyarwanda bari bafite imbunda ebyiri, n’ibikoresho byo gutumanaho igihe twabataga muri yombi mu irimbi rikuru ry’i Goma muri Metero zirenga 500 z’ikibuga cy’indege, hafi y’umupaka duhana n’u Rwanda.” 

Ibikoresho bari bafite nk'imbunda, mudasobwa, amafaranga n'ibindi bikoresho by'itumanaho babisubijwe
Ibikoresho bari bafite nk’imbunda, mudasobwa, amafaranga n’ibindi bikoresho by’itumanaho babisubijwe

Mu gusoza Major Guillaume Ndjike yavuze ko basubije Leta y’u Rwanda abasirikare bayo mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, akanasaba na Leta y’u Rwanda kujya ibigenza gutyo mu gihe hari abasirikare ba Congo bayobeye ku butaka bwarwo.

 

(Visited 675 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY