Urupfu na Cyamunara mu Rwanda byagizwe intwaro nshya y’ubutegetsi

0
549
Tribert Rujugiro nawe inzu ze zatejwe cyamunara ififitse

Mu gihe abantu bataka inzara n’ihohoterwa mu mpande zitandukanye z’igihugu, ubu noneho n’abifashije imitungo yabo iragererewe itezwa cyamunara hakoreshejwe itekinika ryo mu rwego rwo hejuru.

Izi cyamunara z’itekinika nk’izibasiye imitungo y’abaherwe bafashije FPR gufata ubutegetsi nka Assinapol Rwigara, Tribert Rujugiro n’abandi… ntabwo zisiga n’abandi banyarwanda bagerageza kwirwanaho.

Uretse no guteza cyamunara ahubwo n’urupfu ntabwo abakora yo mahano batinya kwitabazwa. Nyuma ya Rwigara Assinapol, Rwbukamba w’i Rwamagana n’abandi.. ubu uvugwa muri iyi minsi ni uwitwa Ndegeyingoma Anaclet nawe w’umunyemari wapfuye mu buryo bw’amayobera umuryango we ukaba utavuga rumwe n’ubuyobozi ku cyishe nyakwigendera. Uru rupfu rwaje rukurikira ifungwa rya nyakwingendera n’umwana we Cyuzuzo Jean Félix.

Amakuru ava ku umwe mu bashinzwe umutekano wavuganye n’ubwanditsi bwacu avuga ko uwo mugabo Anaclet Ndengeyingoma n’umuhungu we Cyuzuzo Jean Félix bakorewe iyicwa rubozo kuko hari amakuru ngo bangaga gutanga, byahumiye ku mirari bikaba byararakaje cyane abakoraga iperereza ubwo uwo muhungu Cyuzuzo Jean Félix yabacaga mu rihumye akerekeza mu mahanga aho bikekwa ko aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uko bigaragara uwo mujinya w’umuranduranzuzi ushobora kuba ari wo wavuyemo iyicwa rya Anaclet Ndengeyingoma ndetse n’imitungo y’umuryango we igatezwa cyamunara dore ko mu byo Nyakwigendera yashinjwaga harimo ko akorana n’abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga abicishije ku muhungu we ndetse ngo akaba yaratangaga n’imisanzu itubutse!

Abaguze iyo mitungo amakuru twabonye avuga ko ari abantu bari hafi n’ubutegetsi batanifuje kuvugana n’umunyamakuru wacu wababazaga iby’iyo mitungo baguze. Ibi bikaba bishimangira amakuru avuga ko cyamunara yari ikinamico kuko abagombaga kwegukana iyo mitungo ya Anaclet Ndengeyingoma bari bazwi mbere y’uko cyamunara itangira

Bamwe mu baturanyi bemeye kugira icyo badutangariza bavuga ko ari akumiro, abagize umuryango wa Nyakwigendera Anaclet Ndengeyingoma bose bakijijwe n’amaguru bakaba baba mu mahanga mu gihugu atashoboye kumenya cyangwa atashatse kutubwira.

Undi muturanyi twabajije kuri iki kibazo yiyamye umunyamakuru wacu agira ati: “ntabwo nshaka kubavugisha mutanteza ingorane, mpfuye abana banjye barerwa na nde?”

Frank Steven Ruta

(Visited 324 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY