Leta ya Kigali yongeye kwibasira umuryango wa Niyomugabo Nyamihirwa Gerard!

0
3543
Gérard Nyamihirwa Niyomugabo

Nyuma yo kurigisa Niyomugabo, ikanangaaza benshi mu bo mu muryango we, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 03 Gashyantare 2018, abantu abaturanyi batabashije kumenya bambaye imyambaro ya gisivili,(tutazuyaza kwemeza ko ari abo mu nzego z’iperereza za Kigali) baje kureba mukuru wa Niyomugabo Nyamihirwa Gerard iwe mu rugo, dore ko yubatse, akaba afite umugore n’abana 4, witwa BIGIRIMANA Germain, maze basanga atariyo kuko yari yagiye ku kazi, maze bamusanga aho yarimo akorera akazi ke k’ubwubatsi maze bamushyira mu modoka baramujyana. Kugeza magingo aya akaba ntawe Uzi ikirari cye!

Bikaba bitangaje cyane aho igihugu nk’u Rwanda kivuga ko kigendera ku mategeko, abantu batazwi baza bagatwara umuntu bamukuye mu kazi ke, nta rupapuro rwo kumufata, ntakubimenyesha umuryango we cyangwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa se ngo amaburaburize niba ari ni icyaha akekwaho ngo bamujyane kuri station ya police iri hafi aho! Ubu nk’uko bisanzwe mu Rwanda ubwoba abaturage bwabatashye bakaba bibabaza ugomba gukurikiraho uwo ari we!

Iri shimutwa rya Bigirimana Germain, ni icumu ritewe mu nkovu uyu muryango bitewe n’itotezwa wakorewe n’inzengo z’iperereza n’igipolisi cy’u Rwanda muri Mata 2014, ubwo Bwana Niyomugabo Nyamihirwa Gerard, wari Umushakashatsi Ku mateka y’u Rwanda, amadini n’umuco, umwanditsi w’ibitabo, akaba yaranakoze imirimo itandukanye harimo ubunyamakuru no kwigisha muri Kaminuza, waje gushimutwa igihe kimwe n’umuhanzi Kizito Mihigo ndetse n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, aba bombi bo bakaza kugaragazwa nyuma y’ibyumweru 2 bakagezwa imbere y’inkiko, nyamara mugenzi wabo we akaza kutagaragazwa kugeza ubu, none bongeye kwibasira uyu muryango!

Abanyarwanda babivuze neza ko “uhishira umurozi akakumaraho urubyaro”, niba abanyarwanda bikorera inkangara bakajya gusaba inteko guhindura itegeko nshinga, ngo perezida atatire indahiro yakoze, kugira ngo akomeze ayobore u Rwanda, bazikorera inkangara ryari ngo basabe inzego z’iperereza gukurikiza amategeko no kureka kubashimutira abantu? Inkoni ikubise mukeba ko bayirenza urugo, abanyarwanda bazakomeza kumarwa urusorongo n’abakabarengeye, amaherezo azaba ayahe?

Bigirimana Germain washimuswe ni mwene Kayumba Charles na Mujawamaliya Anathalie, akaba yaravukiye mu Kagali ka Rukingiro, umurenge wa Busoro ho muri Gitovu, akarere ka Nyanza, ari naho yari arutuye. Abaturage bakaba bari bamuzi nk’umuntu w’inyangamugayo, nta kibi icyo ari cyo cyose bari bamuziho!

Hashize iminsi mike akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya iyicarubozo gasuye u Rwanda, karusaba gushyiraho iyo komisiyo, tukaba tunaherutse kumva ko yanashyizweho! Twizereko aho Bigirimana Germain ari, atarimo kwicwa urubozo! Hato bitazaba aka ya mvugo ngo ingeso ntirara bushyitsi!

Umusomyi wa The Rwandan
Nyanza

(Visited 2,049 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY