Patrick Mazimpaka Kayumbu yaguye mu Buhinde azize umwijima!

0
3474

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri Kanyarwanda.net kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2018 ni avuga urupfu rwa Patrick Kayumbu Mazimpaka waguye mu bitaro bya Mendata  mu gihugu cy’u Buhinde azize umwijima.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Patrick Mazimpaka wari mu kigero cy’imyaka 70 ngo yaguye ku iseta kwa muganga ubwo bageragezaga kumuteramo undi mwijima ntibigende neza (Liver transplantation).

Patrick Mazimpaka kuva mu 1993 kugeza mu 1998 yari Visi Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi.

Mazimpaka wavukiye mu Rwanda tariki ya 26 Mata 1948, mu 1962 ababyeyi be bahungiye mu gihugu cya Uganda.

Yigiye amashuri muri Uganda abona Master’s mu by’ubutaka ‘geology’ (siyansi yiga ku kumenya ibigize ubutaka) anakurira ishami ry’aya masomo muri iyi Kaminuza, nyuma ajya gukora muri Kenya no muri Canada.

Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira intambara, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR hamwe no kuyihuza n’amahanga.

Mu gihe cy’imishyikirano y’Arusha bivugwa ko Patrick Mazimpaka ariwe wazanye amakuru avuga ko ngo Colonel BEMS Théoneste Bagosora yamubwiye ko agiye gutegura imperuka (apocalypse), Ayo magambo yamamajwe cyane bivugwa ko nta wundi wayumvise Colonel BEMS Bagosora ayavuga uretse umuntu umwe witwa Patrick Mazimpaka.

Mu 1994, FPR imaze gufata ubutegetsi Mazimpaka Patrick yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative kugeza mu 1996 ubwo yagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse n’imibereho y’abaturage.

Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.

Mu gihe abaministre bamwe birukanwaga umusubizo hakoreshejwe inteko nshingamategeko, Perezida Bizimungu wariho icyo gihe yarwanye kuri Patrick Mazimpaka wari inshuti ye, bikavuga ko ari we yahisemo kurwanaho kuko yari umututsi yirinda kuba yarana ku ba ministre b’abahutu ngo ataregwa amacakubiri.

Kuva mu 2000 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari cyane kubera ibibazo byariho hagati y’u Rwanda na Congo, umurimo we yawugejeje ku masezerano ya Pretoria ya 2002 hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva 2003 nibwo yageze ku rwego rwa Africa aho yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’ubumwe bwa Africa.

Patrick Mazimpaka nyuma y’imirimo inyuranye yari yarahagaritse Politiki ngo aruhuke nk’uko yabitangaje muri Werurwe 2014. Ariko hari amakuru yemeza ko yari yashyizwe ku gatebe koko ngo ari mu bakekwaga kudashyigikira manda ya 3 ya Perezida Kagame no guhindura itegeko nshinga.

Byavuzwe kenshi ko Patrick Mazimpaka yanywaga inzoga zikaze cyane muri iyi minsi ya nyuma kimwe na Protais Musoni bari basangiye kuba ku gatebe.

Bivugwa ko yigeze gusa nk’aho ahungiye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo akimara kujya ku gatebe ariko kubera amasano yo mu miryango n’abantu bamwe bari bakomeye icyo gihe nka Jack Nziza yagarutse mu gihugu.

N’ubwo Patrick Mazimpaka atari yorohewe yagize amahirwe yo kugira umugore n’abana bize ndetse n’umuryango munini utuma ubuzima bwo ku gatebe butamusharirira mu kinyabupfura bikitwa yagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru nk’aho aruta ba Tito Rutaremara.

26992033_10154981992715583_7199934398932461503_n

Patrick Mazimpaka yashakanye na Dr Jolly Rwanyonga Mazimpaka asigiye abana batatu b’abakobwa.

(Visited 1,390 times, 1 visits today)

LEAVE A REPLY