Urubanza rw’abayoboke ba FDU:Urukiko rukuru rutegetse ko icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu minsi  30 cyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye kidahindutse.

0
463

Ubu turi ku  rukiko rukuru twese  twaguye mu kantu.

Urubanza rumaze gusomwa rusomerwa muri  Salle no 3 (mu gihe abafungwa bari mu yindi salle  n’abanyamakuru bari hanze yayo).

Urukiko rutesheje agaciro ubujurire bwa TWAGIRIMANA Boniface na bagenzi be uretse NKIKO ERNESTE.

Urukiko rutegetse ko Nkiko Erneste ahita arekurwa akaburana ari hanze ngo  kuko ubushinjacyaha butagaragaje neza uko yafashwe ajya muri RDC mu gihe haba uregwa n’ubushinjacyaha bose  bemeza ko Nkiko Erneste  yafashwe ari mu kazi ke  ka buri munsi k’ubupompiste.

Urukiko rukuru rutegetse ko icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu minsi  30 cyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa  Nyarugenge kidahindutse.

Haba twe abari twabaherekeje haba abanyamakuru ndetse n’ababuranyi twese twumiwe.
Mwakwibaza muti ese  none iri somwa nari menye nte?

Mu gihe twari tugishakisha aho rusomerwa nibwo njye n’umusaza umwe twageze muri iriya  salle  no 3 dusanga umucamanza w’umugabo ari mo  kurusoma yicaranye n’undi mudamu bari bageze  ku  cyemezo  cy’urukiko. Ni ko gusoma umwanzuro ubundi bashyiramo ingofero zabo barigendera.

Amakuru dukesha:

JMV Kayumba wo muri PDP Imanzi

(Visited 68 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY