Ngire nte? Ikibazo umunyarwanda wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame Paul yakwibaza!

0
564

Yanditswe na Seburanga J. Leonard*

Kagame Paul na FPR ye ntibashaka abatavuga rumwe na bo mu gihugu cy’u Rwanda. Uyu mwaka wa 2017 warushijeho kubigaragaza. Kuri bo, gutekereza gukora politiki ubwabyo ubyibwirije ni icyaha batakwihanganira na gato. Gukora politiki ya opposition byo babibona nk’icyaha ndengakamere, ari byo Kagame Paul akunze kwita “umurongo ntarengwa”. Kutamenyera uku kuri igihe, ni akaga gakomeye. Byagereranywa no “gushoka mu ruzi urwita ikiziba”. Nk’uko uruzi rutabura kumira umuntu warwitiranyije n’ikiziba, ni ko n’ubutegetsi bwa Kagame Paul na FPR ye butabura kwirenza uwo ari we wese wabwitiranya n’ubutegetsi busanzwe azi cyangwa yabonye ahandi.

ing3Mbese nawe uri mu bari mu mahanga babona neza ko gusubira mu gihugu cy’u Rwanda atari umwanzuro ukwiye gufatanwa uburemere bucye na gato? Niba uri umunyapolitiki wifuza gutaha mu gihugu ugamije kuzakorerayo politiki utarya iminwa, zirikana ku rugero rw’ibyabaye kuri Padiri Thomas Nahimana n’abo bari kumwe mu kwezi k’ugushyingo 2016 na mutarama 2017. Niba wiyumvamo ubuhanga n’ubuzobere mu byo gukora politiki yo kwigengesera –ari byo byiswe “kugendera ku magi”–, shaka kumenya niba Habineza Frank anyuzwe. Niba wumva utaterwa ipfunwe no gukora politiki yo “kububa mu gihugu cyawe”, banza nibura wibaze icyo Mpayimana Philippe yasaruye mu kwitesha agaciro. Niba uri intwari nka Ingabire Victoire, Mushayidi Deo n’abandi, suzuma neza niba ufite impano yo gufasha rubanda ubohewe mu gihugu cyangwa niba wabikora neza kurushaho uri mu mahanga aho waba ushobora kwisanzura no kwidegembya. Niba uri umunyarwanda ufitanye isano n’utavuga rumwe n’ubutegetsi, wenda ukaba wibwira ko kuba uruhare rwawe bwite muri politiki ya opposition ari ruto byatuma Kagame Paul na FPR itabikuryoza, ushobora kungukirwa no kudakerensa ibyabaye kuri Uwamahoro Violette.

diane_shima_rwigara_rwandaise_0Mbese uri mu gihugu cy’u Rwanda ukaba urembejwe n’akarengane n’agasuzuguro ugaragarizwa n’abayobozi bakabaye bakurengera? Ushobora kumva usunikiwe gutinyuka ukavuga, ukamagana akarengane. Ubikoze ntiwaba uharaniye uburenganzia bwawe gusa, ahubwo waba unagaragaje ubutwari budasanzwe kubera ko ari bake cyane babigenza batyo mu Rwanda rwa none ndetse hari n’ababifata nko kwiyahura. Koko rero, n’ubwo umwanzuro nk’uwo w’ubutwari utashimisha Kagame Paul na FPR ye, cyane ko no gutotezwa uwuzira byatuma imikorere mibi y’ubutegetsi bwabo irushaho kugaragarira isi yose, ibaze ku itotezwa n’itabwa muri yombi ry’umuririmbyi Kizito Mihigo, iry’umwari Rwigara Diane n’umuryango we n’iry’abayobozi n’abayoboke ba FDU Inkingi, maze uhitemo niba wakoresha neza iyo mpano yawe y’ubutwari y’imbonekarimwe uri mu gihugu cyangwa uri hanze yacyo.

Kwibwira ko uri inzobere muri politiki yo “kugendera ku magi” n’umuhanga mu kwigengesera no gucinya inkoro, menya ko bidahagije kugirango Kagame Paul na FPR ye babe batakwigirizaho nkana. Kuri bo, kuba wariyemeje gukora politiki byonyine birahagije kugirango bakurwanye nk’umwanzi bagomba kwikiza kuri kibi na kiza. Wihumwa amaso no kuba ubona hari abasa n’abahawe agahenge, baba abamaze kugera mu buyobozi nk’Uwizeyimana Evode na Rwigema Pierre Celestin cyangwa abagitegereje kuzahabwa imyanya nka Habineza Frank, Mpayimana Philippe n’abandi; “ni ikibazo cy’igihe” nk’uko Kagame Paul ubwe adahwema kubivuga. Uko bigaragara, afite igihe yageneye kuzakocorera buri wese wagaragaje kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu gihe cya none cyangwa cyahise kandi ashobora kugihindura uko abishatse agamije kabyihutisha cyangwa kubitinza. Amaherezo icyo gihe kiragera maze “ntumenye ikigukubise”. Wirangazwa no kuba hari abagira amahirwe yo kumurokoka kuzageza bisaziye. Ahanini babikesha kuba imbaraga ze na zo zifite aho zigarukira –urugero, ubwo yari mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU) yateranye muri uku kwezi kwa cyenda i New York yacishirijwe bugufi bitagira akagero imbere y’imbaga n’uwo yitaga ko yamusabye kuzamufasha kuvugurura uwo muryango– ari na byo aba yerekezaho iyo avuga ngo “igihe cyababanye gito baba barabakocoye bakabamariramo umujinya batarambuka ngo babacike”. Ahubwo, kubera ko udashobora kumenya niba nawe uzaba muri abo bahiriwe no kumurokoka kugeza Imana ibihamagariye, zirikana ko ari mutarambirwa; akomeza kugutegerereza “ahantu hakwiye” kuzageza abashije kuvuga ati “abagombaga gukocorwa barakocowe”, maze wirinde “kugwa mu ruzi urwita ikiziba”.

 

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu kwezi k’Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

(Visited 236 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY