NTAMUHANGA CASSIEN NA MUTUYIMANA ANSELME MU NZIRA ZO GUSHINJWA IBINDI BYAHA MURI GEREZA CYANGWA BAKICWA.

0
3567
Cassien Ntamuhanga

Nyuma y’igihe kitari gito batotezwa ndetse bakorerwa iyicarubozo Ntamuhanga Cassien na Mutuyimana Anselme umuyoboke wa FDU INKINGI ibyabo biragenda birushaho gukomera no guhindura isura muri gereza ya Nyanza (Mpanga) iherereye mu ntara y’amajyepfo.

Amakuru dukesha umwe mu bakozi ba gereza ya Nyanza utarifujeko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano aratumenyesha ko mu ijoro ryo kuwa kane tariki 14/09/2017 ahagana i saa tatu z’ijoro aribwo umutwe w’abicanyi uzwi ku mazina y’abasekirite, urangajwe imbere n’umukuru wawo NDIZEYE PHOCAS ku mabwiriza yahawe na IO KABANGUKA RAFIKI bateye Ntamuhanga Cassien basaka buri kantu kose bamubaza telephone yaba avuganiraho na RNC, bahita bamutwara mu kasho ka wenyine aho ari gukorerwa iyicarubozo rikomeye aho asabwa kwemera ko yakoze ibarura ry’abasore 300 bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu ndetse akanababwira ko imbaraga zabo zigikenewe kuko Gen. Kayumba Nyamwasa yafashe icyemezo cyo guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Gen.Paul Kagame, akaba kandi yarasabye abanyeshuri yigisha icyongereza kwiga vuba bitarenze amezi 6 kuko nta mwanya uzongera kuboneka!

Anselme Mutuyimana
Anselme Mutuyimana

Ibi birego byose bikaba bije byiyongera ku bindi yari asanzwe ashinjwa birimo kutagaragaza amazina yabo avugana nabo muri RNC. Ibi kandi nibyo biri gukorerwa Mutuyimana Anselme ukomeje kurazwa rwa ntambi kuko umwanya we w’uburyamo yawambuwe akaba arara ahagaze, ibi bikorwa byakajije umurego cyane nyuma y’itabwa muri yombi ry’abayoboke 7 ba FDU INKINGI, kuko uyu musore yahise ashyirwa mu kato gakomeye aho atemerewe gusurwa, kwegerana n’abagenzi be, ntiyemerewe no gusenga.

Uyu mukozi wa gereza akaba yaratubwiye ko aba banyepolitiki bashobora gukorerwa indi dossier cyangwa bakazicwa.

Turasaba uwari we wese gutabariza izi mpirimbanyi mu maguru mashya.

Murakoze

Umusomyi wa Kanyarwanda.net

Nyanza

(Visited 2,164 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY