Sano James yashinjwe gutuma Abanyarwanda babura amazi bamwe bakaribwa n’ingona!

0
927
Sano James (ibumoso) na Kamanzi Emmanuel (iburyo) batawe muri yombi ku wa 2 Nzeri 2017

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha burega Sano James wayoboraga Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bishingiye ku gukoresha nabi umutungo bigatuma Abanyarwanda batabona amazi meza, bigahuzwa no kuba hari abagiye baribwa n’ingona bajya kuvoma Nyabarongo

Kuri uyu wa Kane nibwo Sano James na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Sano James na Kamanzi Emmanuel bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Mu iburanisha kuri uyu wa Kane, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Sano yakoresheje nabi umutungo wa leta ubwo ikigo yari ayoboye cyishyuraga miliyoni 945.5 Frw y’ubukode bw’inzu bakoreragamo, mu gihe cy’imyaka itatu.

Ni ibintu ubushinjacyaha bwavuze ko byagize ingaruka zirimo ko bamwe batagezweho n’amazi bitewe n’uko umutungo wakoreshwaga nabi, kugeza ubwo bamwe “bariwe n’ingona bajya kuvoma mu bishanga.”

Ni ibintu Sano yahakanye, avuga ko imyanzuro yose yafashe yabaga yemejwe n’inama y’ubutegetsi bityo ariyo yamufungishije, Abanyarwanda badakwiye kumva ko ariwe watumye “batabona amazi.”

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo kuvuga ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko ibyaha ashinjwa yabikoze.

Mbere yo kugezwa mu bushinjacyaha, ubugenzacyaha bwavuze ko iperereza bwakoze ryanagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd, ryo gutegurira no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

Anashinjwa ko yatanze binyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw, ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba bayobozi bombi, uzasomwa kuwa 15 Nzeri 2017, saa saba.

Sano James yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

Source: igihe.com

(Visited 121 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY