Ubutumwa bugenewe Mgr Céléstin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro

0
2057

Bakristu muzitabira icyo gitambo cya Misa n’ikiganiro cya Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, ku wa gatandatu tariki ya 16/09 muri Basilique ya Koekelberg i Buruseli.

Ni byiza kuzitabira icyo gitambo cya Misa n’ikiganiro muzagezwaho na Nyiricyubahiro Musenyeri. Ariko ku rundi ruhande ntimuzabagirwe kumubwira ko bamwe mu bayobozi ba Kliziya Gatolika yo mu Rwanda (Abasenyeri, Ababikira ndetse na bamwe mu Bapadiri) basigaye barateshutswe ku nshingano zabo zo kubwiriza ijambo ry’Imanara kuburyo basigaye bavanga amasaka n’amasakaramentu.

Musenyeri yahawe umwambaro umuranga ukanamutandukanya n’abandi .Yanahawe inkoni ya Musenyeri yo kumufasha kuba umushumba w’intama z’Imana ziri mu rwuri Imana yaziteguriye. None aho kwambara ibyo birangantego bamwe basigaye bitwaza ibindi birangantego byanditseho za Tora kanaka , Nshigikiye ishyaka runaka n’ibindi n’ibindi…. mu gihe Bibiliya isigaye yarashyinguwe mu kabati.

Ibi byo guhuga kuri Bibiliya igasimbuzwa ibindi byakagombye guharirwa abanyapolitiki ntaho bitaniye na wa wundi wihakanye umwana w’Imana kandi nyamara yari yararahiye kuzapfana nawe.

Ku bw’amahirwe ariko n’uko iyo Bibiliya ntagatifu hari abakirisitu bacyiyikomeyeho kuko bazi agaciro kayo.. Nashimirwe umufasha wa Nyakwigendera Rwigara ugikomeye kuri iyo ntwaro (Bibiliya) abakiristu barazwe n’Imana none bamwe mu bakuriye Kliziya bakaba baratangiye kuyikoresha aho itakagombye gukora.

Muzamburize ukuntu ababikira bahawe umwambaro wera ugaragaza amahame biyemeje none bakaba basigaye barawusimbuje umwenda wa gisilikari badatinya kwambara muri za ngando n’ayandi matorero yigisha kuba umunyarwanda nkaho hari uyobewe ko ari abanyarwanda..

Muzamumbarize impamvu bamwe mu Basenyeri basigaye birirwa muri za mitingi za Polotiki zigamije kubaka fondasiyo ya munyangire aho kwigisha Ivanjiri no kwegera abarwayi n’izindi mbabare zose zinyanyagiye hirya no hino mu gihugu.

Muzamumbarize impamvu kwigisha ijambo ry’imana bisigaye byarasimbujwe ibitagize n’aho bihuriye na ya mategeko 10 yakagombye kuranga umukrisitu nyawe, abakuriye Kliziya bakaba bakagombye kuba intangarugero. Kwigisha ntuzice , urajye wubaha Imana n’ijambo ry’Imana n’andi mategeko bisigaye byarasimbujwe kurebera abimakajwe no guhohotera ibiremwa by’imana, kubaha abashaka kwigereranya n’Imana n’ibindi n’ibindi..

Muzamumbwirire ko igihe kigeze kugira ngo abakuriye Kliziya Gatolika bagaruke ku nshingano zabo zo kwigisha urukundo ,kwamagana akarengane, gutabara abari mu byago, kugoboka abashonje. Ko ibindi batangiye kwishoramo bitabareba ko bakagombye kubirekera ba nyirabyo.

Igihe kirageze ko abakrisitu bakurikiranira hafi uburyo ijambo ry’Imana ryigishwa; ushinzwe kuryigisha yatandukira bikaba ngombwa ko ahitamo gukorera Imana cyangwa se ba bandi bashaka kwigereranya n’Imana.Mu gihe amahitamo amunaniye abakirisitu bakamuhitiramo ndetse byaba ngombwa bakitandukanya nabo batandukira igihango bagiranye n’Imana.

Muzamumbarize ;;Mmuzamumbariize ;;muzamumbarize….. Nimutabikora namwe muzaba muri abafatanyacyaha.

Gukomera ku mahame ya gikrisitu n’inshingano za buri mukrisitu kandi hari igihe n’inzira z’amahitamo zibaho. Iyo wahisemo uba wahisemo.Ntawutura amaturo abami babiri..

Déogratias Twagirayezu

hakizimana

(Visited 1,039 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY