Gereza ya Nyanza: umugororwa yishe mugenzi we!

0
617

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke aravuga ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 28 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017, umugororwa witwa Minani Frodouard yarwanye na mugenzi we bari bafunganye muri gereza ya Nyanza bimuviramo gukomereka ajyanwa kwa muganga ariko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 aza kwitaba Imana.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SIP Sengabo Hilary yabwiye Umuseke ko aba bagororwa barwanye mu ma saaha ya saa ine (22h00) z’ijoro.

Avuga ko uyu witabye Imana yari yakomeretse cyane akaza kujyanwa mu bitaro bya Nyanza akaza gushiriyemo umwuka.

(Visited 228 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY