Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yatawe muri yombi akekwaho kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza

0
1393

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yatawe muri yombi n’inzego za Polisi azira kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Meya Sinamenye afunzwe by’agateganyo kimwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Theos Badege yavuze ko uburenganzira bw’abiyamamaza bungana kandi ko bugomba kubahirizwa, ubirenzeho ahanwa n’amategeko.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yagiranye n’abayobozi b’intara, uturere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017, hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’, yabasabye gukora uko bashoboye ku buryo abiyamamaza bahabwa amahirwe angana, abaturage bakazihitiramo ubabereye.

Yagize ati “Abayobozi bareke abaturage bumve ibitekerezo by’abakandida batandukanye kugira ngo bagire amahirwe yo guhitamo icyo bifuza, uwo bazatora bashingiye ku bitekerezo bye. Nkaba naboneraho umwanya wo gusaba inzego z’ibanze ababikoraga mbasabe ko babihagarika, ariko nanasabe inzego zibishinzwe ko aho byagaragaye bakora iperereza, uwo bigaragayeho abe yabihanirwa.”

Ubwo umukandida wigenga, Philippe Mpayimana yiyamamazaga mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 20 Nyakanga, yabuze abitabira kumva imigabo n’imigambi ye mu mirenge imwe n’imwe bikekwa ko inzego z’ibanze zabigizemo uruhare.

(Visited 531 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY