Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batse amafaranga abaturage mu gutera inkunga amatora bagiye kubibazwa.

0
471
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka,

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze batse amafaranga abaturage bababeshya ko ari ayo bagiye gukoresha mu gutera inkunga amatora ko bagiye kubibazwa.

Mu kiganiro Minisitiri Kaboneka yagiranye n’abayobozi b’intara, uturere n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017, hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’ yavuze ko yamenye amakuru ko hari abaturage basabwe amafaranga, abayabatse bakaba bagiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Nta mafaranga dukeneye, amafaranga y’induru, amafaranga umuturage atanze atabishaka, niba hari abashaka gutera inkunga mubareke babikore ku bushake bwabo nta gahato. Ikibabaje ni uko ayo mafaranga atanagera aho agomba kugera, agarukira mu ntoki z’abayasabye bamwe barabikoresha mu buryo bwo gushaka kwirira amafaranga, aho byabaye barabakurikirana, abo bazasanga babigizemo uruhare bazabibazwa bakurikiranwe mu rwego rw’amategeko.”

Minisitiri Kaboneka yaburiye abo bayobozi nyuma y’uko mu Murenge wa Kabarondo, Mu Karere ka Kayonza humvikanye abaturage bavugaga ko hari abayobozi babasabye amafaranga bababwira ko ari ayo gushyigikira ibikorwa by’amatora.

Umuyobozi w’ako karere, Murenzi Jean Claude. yavuze ko hari aho byumvikanye yemerera Minisitiri ko bigiye gukurikiranwa ababikoze bagakurikiranwa mu mategeko.

Abo baturage bavuga hari abayobozi mu tugari babatse amafaranga yo gushyigikira amatora nyamara Komisiyo y’Igihugu y’amatora yaratangaje ko nta kibazo cy’ingengo y’imari ifite.

Yagize ati “ kubijyanye no kwaka amafaranga, hari ubutumwa twabonye ko hari ababaka amafaranga ariko turacyabikurikirana, batumbwiye ko bari babakoresheje inama babasaba ayo mafaranga ariko tugiye kureba ukuri kwabyo.”

Abo baturage bavuga hari abayobozi mu tugari babatse amafaranga yo gushyigikira amatora nyamara Komisiyo y’Igihugu y’amatora yaratangaje ko nta kibazo cy’ingengo y’imari ifite.

Minisitiri Kaboneka yasabye ko polisi yakurikirana uko byagenze yasanga hari uruhare abo bayobozi babigizemo bakabiryozwa.

Usibye kwaka amafaranga abaturage bayita ay’amatora, yanasabye ko ibikorwa byo kwiyamamaza bidakwiye kuba intandaro yo kubuza abaturage gukora cyangwa ngo bitume abayobozi bafunga ibiro bitwaje kujya kwamamaza, ntibatange serivisi bakeneweho.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu byatangiye ku wa 14 Nyakanga 2017, bikazarangira ku wa 3 Kanama bucya haba amatora; Abo ni Mpayimana Philippe wigenga, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Paul Kagame watanzwe na FPR inkotanyi.

Amatora ateganyijwe ku wa 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu mahanga mu gihe ababa mu Rwanda bazatora ku wa 4 Kanama 2017.

(Visited 45 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY