Ku bunani umuririmbyi Kizito Mihigo araba yuzuje iminsi 1000 mu buroko

0
1048

Umuririmbyi w’icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo Kizito Mihigo azaba yarabaye ikimenyetso kuri benshi ndetse twavuga ko akarengane yakorewe n’igifungo cye byahumuye benshi mu banyarwanda batari bazi aho FPR ishobora kugera mu gucecekesha abadatekereza nkayo. Uyu muhungu yigeze kuba umutoni w’ubutegetsi bwa FPR ndetse abiherwa ibihembo binyuranye.

Mu bindi bihugu bifite iterambere nyaryo, abahanzi nka Kizito Mihigo ntibafungirwa ibyaha bya politiki. Umuntu udafite ingabo kandi udafite imirimo ya Leta ashinzwe ntabwo ashinjwa kubangamira cyangwa kugambanira igihugu. Ariko mu Rwanda iyo umuntu avuguruje ibyo FPR cyangwa Perezida Kagame batekereza ahita yitwa umwanzi w’igihugu, yavugana n’amashyaka adashyigikiye ubwo butegetsi akaba abaye ikigarasha n’umugambanyi.

Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwumvira indirimbo za Kizito Mihigo mu bwihisho kuko Leta yazihagaritse ku mugaragaro, uwo mucuranzi w’umukristu akomeje gutikirira mu munyururu aho agiye kumara iminsi igihumbi.

Ubwo Polisi yamwerekanaga tariki ya 15 Mata 2014 ivuga ko aribwo ikimufata, abantu benshi baratangaye kuko uwo muhanzi yari yatabuze kuva mu gihe kirenga icyumweru. Iperereza ikinyamakuru cyacu cyakoze rigaragaza ko uwo muhanzi yafashwe tariki ya 6 Mata 2014. Mbere y’uko Polisi imwerekana tariki ya 15, umuvugizi wayo yari yabanje kuvuga ko batazi aho ari. Abantu bakomeje kwibaza ibyo yakorerwaga muri ubwo buroko bwa rwihishwa.

Kuva kuri uwo munsi w’ifatwa rye kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2016, hazaba hashize iminsi 1000.

Abakunzi be bakomeze kwihangana

Patient Karinganire

kizito

(Visited 335 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY