Mutamuliza Annonciata wamenyekanye ku izina rya Kamaliza

0
2684

Amazina asanzwe umuhanzi Kamaliza yitwaga ni Mutamuliza Annonciata.

Kamaliza ryaturutse ku ndirimbo imwe mu zo yahimbye yari yarise ‘Kamaliza’.

Yavuze tariki ya 25 Werurwe 1954, akaba mwene Rusingizandekwe Léandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Itariki Kamaliza yavukiyeho, ubusanzwe Kiliziya Gatolika iyizihizaho ‘ukubwirwa kwa Bikiramariya ko yari agiye kubyara umukiza’, ibi bikanagirana isano n’izina rye yabatijwe rya “Annonciata”.

Kamaliza avuka mu muryango w’abana 13, ariko bane muri bo bitabye Imana bataritwa amazina hasigara icyenda; Mutamuliza yari umuhererezi muri bose.

Yavukiye kandi mu muryango w’abasizi b’Abashambo.

Kamaliza yari azwiho ko yari ameze nk’abahungu, ku buryo yanakundaga kwambara amapantalo.

Mu mwaka wa 1959, abo mu muryango wa Kamaliza bahungira mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Aha ni naho yatangiriye amashuri ye abanza mu mujyi wa Bujumbura.

Mu mwaka wa 1968, nyina umubyara yaje kwitaba Imana.

Ibi byatumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashatse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomereza amashuri ye yisumbuye i Lubumbashi mu ishuri ry’Abafurere n’Abasaveri riri i Likasi atangira no kuririmba mu makorali atandukanye ya Kiliziya Gatolika.

Ubwo Kamaliza yari afite imyaka 20 y’amavuko, umuyobozi wa Korali yaririmbagamo yitwaga Kiromboro wari waratangajwe n’impano ye yamuhaye Gitari. Ibikorwa bya muzika bya Kamaliza muri icyo gihe, ntibyashimishaga na gato mukuru we Anna Mariya babanaga. Uyu yashakaga ko murumuna we aba umukobwa w’umuco wo mu gikari ufite za ndangagaciro kera zitwaga iz’umukobwa w’umutima.

Mu kumushakira uburyo yatuza akanareka kuririmba mu ruhame, mukuru we yashatse kumushyingira umusore wo mu muryango mwiza nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu muco w’Abanyarwanda. Mu kutishimira icyo cyifuzo cya mukuru we, Kamaliza yasabye uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona akazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yabaga arimo kuririmba anifata amajwi kuri kasete (cassettes) yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu mwaka wa 1980, Ministeri yamwimuriye kujya gukorera ahantu kure maze yanga gusiga se umubyara ahitamo kureka akazi, ibi biza no gutuma abona umwanya uhagije wo kuririmba.

Mu mwaka wa 1982 yatsinze irushanwa ryo kuririmba i Bujumbura, ahita anafata akazina ka Kamaliza biturutse ku ndirimbo ya Orchestre Amabano, iyi yaje no kumwemererera kujya ayiririmbamo. Kugira ngo indirimbo ze zishobore kuhitishwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu yagombaga kuhindura indirimbo ze mu Kirundi, ariko we ahitamo kujya abivanga n’Ikinyarwanda.

Kamaliza:

Kunda Ugukunda:

Mu mwaka wa 1984 yagiye mu gace ka Mushiha, ahabaga Abanyarwanda benshi b’impunzi, atangira gufatanya n’itsinda ry’abasore b’abakorerabushake kubaka amashuri. Aha yanahakoreye ibitaramo byo gukusanya amafaranga yabunganiraga mu kubaka.

Yafashe icyemezo cyo kugenda mu ibanga akajya gufatanya na FPR ku rugamba. Mu ishyamba, kubera ijwi rye n’indirimbo ze, yasusurutsaga ibitaramo ndangamuco mu gutera akanyabugabo (morale), mu guhoza no gushyigikira abari ku rugamba. Yari umwe mu bagize itorero Indahemuka.

Kuri uru rugamba, Kamaliza yari afite ipeti rya Serija.

Muri ibi bitaramo yafatanyaga n’abahanzi barimo Intore Masamba, Munyanshoza Dieudonne bakunze kwita Mibirizi, Eric Senderi Nzaramba (ubu witwa Hit International), Jean Paul Samputu, Mariya Yohani, Bizimana Emmanuel Nello, Cecile Kayirebwa, Staff sergeant Robert n’abandi.

Nyuma ya 1994, impano ya Kamaliza yayituye abantu bahuye na Jenoside, aho yakoze ibitaramo by’ubuntu kugira ngo ahure n’abarokotse Jenoside n’impfubyi bareke kwigunga.

Muri Gicurasi 1996, ku nkunga y’inshuti ye Nzambazamariya Veneranda na SNV, Kamaliza yagiye mu Buhorandi gutunganya Albumu y’indirimbo ze yise ‘Humura Rwanda’.

Mu mpera z’uwo mwaka nyine, ubwo yajyaga kwa bene wabo aherekejwe na zimwe mu nshuti ze z’abaririmbyi, mu kugaruka iwabo bakoze impanuka y’imodoka maze Mutamuliza anyura mu kirahure ariko ntiyahita apfa.

Yataye ubwenge mu gihe kingana n’icyumweru cyose maze ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, bitangazwa ko Kamaliza yitabye Imana.

Source:  Izuba rirashe

(Visited 1,557 times, 4 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY