Kagambage Alexandre na Kagame Alexis

0
4991
Alexis Kagame ibumoso na Alexandre Kagambage iburyo

Kagambage Alexandre ni umuhanzi w’impanga uvukana na Kagame Alexis  nawe wari umuhanzi.

Bombi baramenyekanye mu muziki nyarwanda ariko Kagambage aba ari we umenyekana cyane kuko asa nk’aho ari we wabikoraga nk’umwuga; Kagame we yari afite akandi kazi gasanzwe yabibangikanyaga nabyo.

Bombi bitabye Imana mu myaka mike ishize; Kagambage yapfuye mu 2006, afite imyaka 47. Kagame we yapfuye mu 2011, afite imyaka 52. Kagambage yazize indwara y’umwijima, naho Kagame we azira indwara ya Diabete, nk’uko abo mu muryango wabo babivuga.

Bombi bapfuye batarashaka, nta n’abana bafite.

Bavutse mu 1959 ari impanga bafite byinshi basangiye, ariko hari n’ibyabatandukanyaga.

Mukuru wabo Ntaganira Fabien asobanura ko bose bakiri abana bakuze bajyaga kureba umugabo wajyaga ucuranga gitari witwa Munyangondo Alphonse wari uvuye i Rutongo mu Iseminari wabigishaga gucuranga.

Uyu Alphonse afite indirimbo zirimo “Wirira Wihogora”, “Nzakujyana Kuramukanya” n’izindi.

Agira ati “Uwo Munyangondo we yari umuntu wo kwa Padiri, kubera ko twe twari abahereza twese twagiye dufite amatsiko yo kwiga gucuranga, niwe wabitwigishije bo bagira impano yo kumenya vuba barafata.”

Nyuma y’aha ariko ubuzima bwaje gutandukana. Kagame we yaje gukomeza kwiga mu mashuri y’Iseminari mu gihe Kagambage we iby’amashuri bisa nk’ibitaramuhiriye we ajya mu y’imyuga.

Uyu muvandimwe wabo agira ati “Bari abana bakundana cyane, niba ari ko impanga zose zibikora simbizi. Babyirutse bakundana nta muntu washobora kwima undi ikintu, utaha umwe ngo wime undi. Bakomeje kugenda bakurikirana mu mashuri, ubwenge buza gutandukanywa gusa n’uko Kagame we yatsinze, Kagambage we ntatsinde ikizamini cya Leta. Naho ubundi n’ubumenyi ku ishuri wasangaga bujya kungana ariko Kagame akamurusha, byo birumvikana ni nawe wari mukuru.”

Kagambage yaje kujya gukomereza amashuri ahitwa i Butamwa, ahurirayo n’umuzungu wamukunze cyane akamwigisha umuziki. Aho kuri iryo shuri yaje kujya acurangana n’uwitwa Gakumba Sylvestre nawe wari ufite indirimbo nyinshi kuri Radiyo Rwanda.

Nyuma, nko mu 1977 – 1978 Kagambage yaje kujya kwiga imyuga i Remera ashinga Orchestre yise Les Unis, nuko aza no gukora indi yise Uruyange yashingiye i Gikondo. Nyuma nibwo yatangiye gucuranga ku giti cye, acuranga gitari.

Ahagana mu 1986/1987 Kagambage yahembwe na Perezida wa Repubulika igihembo cyitwa icy’Inanga y’Amahoro. Nyuma yaje kwifashisha aya mafaranga ashinga akabutike k’ibicurangisho bya muzika, ariko nyuma kaza guhomba.

Mbere y’uko apfa, Kagambage yabanje kujya akora ibitaramo by’igisope kuri Sky Hotel.

Yapfuye afite Cassettes 9.

Kagame we, we yagiye kwiga i Rulindo muri Tronc-Commun, nyuma yaje kujya kwiga i Shyogwe mu ishuri ry’ubwarimu. Yarangije atangira kwigisha. Gusa ariko yanakoze no mu kigo cyo kwa Mironko, aho yari uwungirije ushinzwe iby’abakozi.

Kagame yatsinze amarushanwa y’umuziki menshi harimo iry’Abafaransa ryitwa ‘Decouverte, aho yari yazanyemo indirimbo ‘Sangira Byose na Bose’. Iki gihembo cyamuhesheje itike yo kujya i Mali.

Mukuru we agira ati “Yagiye gukora irushanwa indirimbo ye iba iya mbere. Leta yamwishyuriye urugendo rw’i Bamako muri Mali, yari ahanganye n’ibihangange mu muziki barimo bariya ba Casimir Zao Zoba, ba Francis Bebey n’abandi. ”

Nyuma yaje kwiga mu Iseminari nkuru, n’andi mashuri ariko ntiyabirangiza. Yaje kujya mu bijyanye n’ubucuruzi, atangiza ibyitwa Taxi Voiture ahagana mu 1981-1982.

Nyuma yaje kuza kurembywa n’uburwayi yari amaranye imyaka 12. Ashyinguwe i Remera.

Source:  Izuba Rirashe

(Visited 2,673 times, 3 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY