Kizito Mihigo

0
1297

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa bw’ubwiyunge no kubabarira.

Mu mwaka wa 2010, yashinze Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) iharanira amahoro n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya Jenoside.

Muri Kanama 2011, Kizito Mihigo yahawe n’umufasha wa Perezida wa Repuburika, Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyagenewe urubyiruko rw’indashyikirwa (CYRWA award).

Muri Mata 2013, Kizito na Fondation ye bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyiborere (RGB), igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda 8 000 000 (Miliyoni Umunani), nk’umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa bishyigikira imiyobore myiza.

Muri Mata 2014, nyuma yo guhimba indirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu” yahise ihagarikwa mu Rwanda, Kizito Mihigo yarafashwe arafungwa, ashinjwa kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repuburika. Muri Gashyantare 2015, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka icumi nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bwa Paul Kagame.

kizito

(Visited 903 times, 4 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY