NGEZE HASSAN RWANDA : IGICUMBI CY’IKINYOMA

0
1876

Basomyi b’iki gitabo “Rwanda : igicumbi cy’ikinyoma” cyanditswe na HASSAN NGEZE,

Iki gitabo ntigishobora gusohoka nk’ibisanzwe bisohoka kuko gifite uburemere bw’amateka akubiyemo. 

HASSAN NGEZE aturarikiye gusoma iki gitabo kugira ngo duzasangire amateka azafasha abanyarwanda kwumva neza bimwe mu byoretse u Rwanda.

Muribaza muti mbese igishya yaba yaranditse kirenze ibyo abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi banditse ku Rwanda ni ikihe ? Hassan Ngeze yaba azi iki kirenze iby’abandi batigeze bamenya ? Ni iki gishya Hassan Ngeze yakwandika kirenze ibyo yasohoraga mu binyamakuru yakozemo cyangwa yayoboye nka Kangura ?

Muli iki gitabo, Hassan Ngeze asobanura impamvu yagiye yandika ibyo mwasomye kera, akavuga aho yakuraga amakuru ashyushye.

Urugero : mu mpera z’ukwezi kwa gatatu muli 1994, Hassan Ngeze yatangaje ko Prezida Yuvenali Habyarimana azicwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, ntihagira umwemera. Muri iki gitabo “Rwanda : igicumbi cy’ikinyoma”, Ngeze arasobanura aho yakuraga amakuru nkayo y’ibanga, na bamwe mu bategetsi b’abanyarwanda n’abanyamahanga bayamugezagaho.

Ku rundi ruhande Hassan Ngeze arasobanura uko yakurikiriraga hafi ibikorwa bya FPR-Inkotanyi, ukuntu yagiye mu manama yayo amwe n’amwe yo kuyishinga, uko yasuye impunzi z’abatutsi mu mahanga kugera n’aho yagiye gusura abaherekeje Umwami Yuhi V Musinga ababiligi bari baraciriye ahitwa I MOBA muri Congo, aho yavuye akerekeza i Nairobi gusura Nyiricyubahiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

HASSAN NGEZE agiye kuba umunyarwanda wa mbere wemera ko nawe nk’umuntu yakoze amakosa n’ibyaha, ko yibeshye, kandi akabisabira imbabazi mu ruhame, agamije gutanga umusanzu w’UBWIYUNGE, akoresheje UKURI gusana imitima, ukuri kugabanya ipfunwe, uburakari, inzika n’urwikekwe hagati y’abanyarwanda, ukwo kuri kukaba ali kwo gushobora gufasha abanyarwanda kwiyunga babanje kuganira ku mahano yabaye no gusabana imbabazi, bityo ibibi bakabitera umugongo bakumvikana ku mategeko mashya y’igihango cyahanga u Rwanda rushya basangiye.
(Visited 1,104 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY