Jeanne Mukamurenzi

0
2273
Jeanne Mukamurenzi

Jeanne Mukamurenzi,yavutse taliki 24/08/1982, mucyahoze ari perefectitura ya Cyangugu, Komine Kamembe. Amashuri abanza yayigiye kuri paruwasi ya Nkanka.

Mu kwezi kwa kalindwi mu 1994, ubwo inkotanyi zafataga U Rwanda, Jeanne yahungiye muri Zaire ariyo Repuburika iharanira demokarisi ya Congo iki gihe.

Jeanne yahakomereje amashuri ye yanyuma abanza, ariko mu 1996 ubwo inkotanyi zateraga muri Congo, Jeanne kimwe n’izindi mpunzi nyinshi bafashe urugendo rurerure bahunga ubwicanyi bw’inkotanyi, Jeanne yabanje guhungira muri Tanzaniya ahava yerekeza Zambia hari muri 1998.

Jeanne yakomereje amashuri yisumbuye mu gihugu cya Zambia, umwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu segonderi yize ku kigo kitwa Kasisi Girls Secondary School. Yaje kuva kuri icyo kigo yimukira Kabulonga Girls Secondary school aho yarangirije amashuri ye yisumbuye mu mwaka muri 2004.

Jeanne Mukamurenzi ubu abarizwa mugihugu cya Norvège kuva mu mwaka wa 2007. Yakomereje amashuri ya Kaminuza muri kaminuza yo muri Norvège akaba ari kurangiza masters muri industrial ecology.

Jeanne ni umunyapolitike ubarizwa mu ishyaka Ishema ryu Rwanda akaba ari umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko.

Source: Jeanne Mukamurenzi

(Visited 1,617 times, 2 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY