Théoneste Bagosora

0
5301

Théoneste Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya ya Nyundo, yinjiye mu ishuri ry’abasirikare b’abofisiye ry’i Kigali muri Promotion ya 3 mu 1962. Yasohotse muri iryo shuri ari Sous-Lieutenant mu 1964.

Yakoze akazi mu mitwe myinshi y’ingabo z’u Rwanda zikitwa Garde Nationale, na nyuma zimaze kwitwa Armée Rwandaise. Twavuga nka: Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera, Compagnie Kigali, Compagnie Police Militaire, n’ikigo cya Muhima yategekaga mu 1973.

Amaze kurangiza amasomo ye mu Ishuri ryigisha iby’intambara ry’ i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS) mu 1984, yoherejwe gukora muri Ministre y’ingabo. Mu 1988 yabaye umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege) nyuma y’iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya. Ni kuri uwo mwanya yagiriyeho imyaka yo gusezererwa mu ngabo ava mu ngabo mu 1992.

Mu masezerano hagati y’amashyaka kugira ngo hageho Leta y’inzibacyuho mu 1992 yagizwe Directeur de Cabinet muri Minisiteri y’ingabo, iyo Minisiteri ikaba yari yahawe ishyaka rya MRNDD, n’ukuvuga ko mu 1994 yari umusivire. Yafatiwe mu gihugu cya Cameroun mu 1996 yoherezwa Arusha mu 1997. Yahakanye ibyaha byose aregwa. Umushimjacyaha avuga ko ariwe wari ukuriye umugambi wa Génocide. Muri 2008 yari yakatiwe burundu ariko ubu hari ibyaha urukiko rwamuhanaguyeho: nko gutegura Génocide, urupfu rw’abasirikare 10 b’ababirigi, urupfu rwa Madame Agathe Uwiringiyimana wari Ministre w’Intebe, Ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, Ubwicanyi ku Nyundo n’i Mudende, ndetse n’icyaha cyo gutanga amategeko yo kwica abantu ku ma bariyeri mu mujyi wa Kigali, ariko urukiko rwasanze agomba guhanwa nk’umuntu wari umuyobozi muri icyo gihe. Yakatiwe imyaka 35 Ukuyemo igihe amaze muri Gereza azafungwa indi myaka 19.

Mu minsi ishize umugabo wahoze ari umudepite witwa Jean Daniel Mbanda yatangaje ku mugaragaro ko yakijijwe na Col BEMS Bagosora muri Mata 1994.

Afungiye mu gihugu cya Bénin

(Visited 3,054 times, 1 visits today)
SHARE
Previous articleAnatole Nsengiyumva
Next articleTharcisse Muvunyi

LEAVE A REPLY