Tharcisse Muvunyi

0
3106

Lt Col Muvunyi yavutse mu 1953 avukira mu cyahoze ari Komini Mukarange i Byumba. Yize amashuri yisumbuye muri Collège Saint André i Nyamirambo. Yinjiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Promotion ya 14 yinjiye mu 1973, yabaye Sous-Lieutenant muri 1977, yabanje kuba muri Bataillon Commando Ruhengeri,

nyuma ajya kwiga ibijyanye n’ingororamubiri (Education Physique) mu Institut Royal d’Education Physique (IRMEP) ahitwa Eupen mu Bubiligi. Agarutse mu Rwanda yabaye ushinzwe kwigisha ingororamubiri mu gisirikare (officier EPS), muri CI Bugesera, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ESM, muri Etat-Major y’ingabo, no mu kigo cya Kanombe. Mu Ukwakira 1990 yagiye ku rugamba ayoboye i Bataillon, muri 1993 yoherejwe mu Ishuri ry’abasuzofisiye i Butare (ESO) aho yari ashinzwe administration na logistique (S1-S4).

313997_108825935889181_100002853261715_46435_250663_n

Ku rugamba mu Mutara mu 1991

Muri Mata 1994, igihe uwari umukuriye Général Marcel Gatsinzi yagirwaga umugaba Mukuru w’agateganyo w’Inzirabwoba, Lt Col Tharcisse Muvunyi yahise aba umukuru wa ESO ndetse n’akarere kose ka Gisirikare ka Butare na Gikongoro.

Lt Col Muvunyi, tariki 18 Mata 2011 yari yandikiye ubuyobozi bw’uru rukiko asaba ko nyuma yo kwitwara neza yazarekurwa atarinze kurangiza imyaka yose yakatiwe.

Mu rubanza rwa mbere, yari yakatiwe imyaka 25, ariko ubujurire bwe bwamuvanyeho icyaha cyo gukora Genocide we ubwe, bityo akatirwa imyaka 15.

Lt Col Tharcisse Muvunyi yafatiwe i Londres  mu Ubwongereza mu 2000 azanwa i Arusha tariki 5 Gicurasi 2002. Abaye uwa gatatu urekuwe n’uru rukiko nyuma yo kwitwara neza mu munyururu mu gihe kingana na 3/4  by’igihano yakatiwe.

Lt Col Tharcisse Muvunyi nyuma yo kumara imyaka 12 afungiye i Arusha, igihe kingana na 3/4 by’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n’ Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamurekuye ku wa kabiri tariki ya 6 Werurwe 2012.

Mu itangazo ryasohowe n’uru rukiko rivuga ko umuyobozi w’uru rukiko Vagn Joensen ariwe wanzuye ko nyuma y’uko Lt Col Muvunyi yitwaye neza muri 3/4  by’igifungo yakatiwe yarekurwa.

(Visited 1,612 times, 1 visits today)
SHARE
Previous articleThéoneste Bagosora
Next articleFred Gisa Rwigema

LEAVE A REPLY