Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste

0
1208

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavutse tariki 29 Kamena 1936, avukira i Kamembe (Rusizi y’ubu) mu ntara y’u Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ubusanzwe Kigeli V Ndahindurwa akivuka se yamwise Ndahindurwa Jean Baptiste.

Se wa Kigeli V Ndahindurwa ni uwari umwami w’u Rwanda witwaga Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda kuva 1895 kugeza 1931.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugeza tariki 28 Mutarama 1961.

Kigeli V Nahindurwa yize amashuri yisumbuye mu yahoze ari Groupe Scolaire Astrida yaje guhinduka Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi mu cyahoze ari Zaire ubu ni Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma asimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa wasimbye se akayobora kuva 1931 kugeza 1959 nyuma akaza gupfa urupfu rutunguranye tariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura yagiye kwivuza ari na bwo yahise asimburwa na Ndahindurwa wari ukiri muto ( ku myaka 23 gusa).

Kuva yahunga, Kigeli V Ndahindurwa yanze gushakira umugore mu buhungiro ndetse n’ubu atanze yari afite imyaka 80 nta mwana afite ndetse nta n’umugore yigeze ashaka.

Yabonye ubuhungiro muri Amerika muri Leta ya Virginia avuye mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Uganda na Kenya.

Yitabye Imana kuri uyu wa 16 Ukwakira 2016 ku myaka 80 y’amavuko aguye mu buhungiro muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia

Ikiganiro cya nyuma yagiranye n’abanyamakuru muri Kanama 2016

 

Ikiganiro yagiranye na BBC Gahuza Miryango mu 2007

 

Igihe yizihizaga imyaka 80 y’amavuko muri Kamena 2016

(Visited 676 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY