Joseph Fraipont Ndagijimana

0
2149

Padiri Fraipont Ndagijimana yavutse taliki ya 11, Ukwakira, 1919. Yavukiye ahitwaga Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi.

Yahawe ubusaseridoti ku italiki ya 30, Kamena 1946 ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.

Muri 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami( Collège Christ-Roi ariko umwanya we munini awuharira abamugaye kugeza anashinze ikigo cya Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu cyahoze ari Komini Kigoma.

Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 1974.

Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku italiki ya 26, Gicurasi, 1982 azize uburwayi yatewe n’umunaniro mwinshi kubera inshingano ze.

Urwibutso rwubakiwe Padiri joseph Fraipont Ndagijimana mu mujyi avukamo wa Waremme, mu gace ka  Liège -mu Bubiligi
Urwibutso rwubakiwe Padiri joseph Fraipont Ndagijimana mu mujyi avukamo wa Waremme, mu gace ka Liège -mu Bubiligi
(Visited 1,125 times, 1 visits today)
Loading...

LEAVE A REPLY