Déogratias Mushayidi

0
2172

Déogratias Mushayidi yavutse muri 1961 avukira i Sake mu cyahoze ari Kibungo. Yize amashuri yisumbuye i Nyamasheke mu Badahinyuka aho yari uwihayimana w’umuyozefiti, bamutuma kwigisha muri Diyosezi ya Nyundo, aza koherezwa kwigisha muri Kivu y’amajyepfo, ndetse n’i Bujumbura.

I Bujumbura ni ho yavuye ajya kwiga Fribourg mu Busuwisi ari na ho intambara ya FPR yamusanze itangira muri 1990, muri 1991 yandikiye umuyobozi w’abayozefiti ko asanga hari byinshi byahinduka muri politiki y’igihugu ati ariko : « Ma conscience ne me permet pas de combiner ma vie religieuse avec un engagement politique quel qu’il soit. Je me sens déjà engagé politiquement. Je n’ignore pas que la communauté ne peut jamais accepter cela. J’ai fait un choix, je m’en vais mais ma ligne politique restera intimement liée avec les valeurs que la communauté des frères Joséphites défend».

Mu kinyarwanda tugenekereje yagize ati « umutimanama wanjye ntunyemerera kuvanga ubuzima bw’uwihayimana n’ibikorwa bya politiki uko byamera kose. Ndiyumvamo ibitekerezo bya politiki nkaba naranatangiye no kubiharanira. Sinyobewe ko umuryango w’abihayimana udashobora kwemera ibyo bintu. Mpisemo kugenda, ariko umurongo wanjye wa politiki uzahora ushingira ku nyigisho nziza umuryango w’abayezuwiti uharanira ».

Iyo baruwa Déogratias Mushayidi yanditse mu Ukuboza 1990 nta gisubizo yahawe, icyakora Mushayidi kuva ubwo yahise ahara bourse yari afite akorera FPR aza no kuyiyobora mu Busuwisi.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda muri 1994, yahise ajya gukora mu bunyamabanga bwa FPR aho atamaze igihe kinini kuko yahavuye hari byinshi batumvikanaho birimo n’irigiswa ry’abantu ryakomezaga kwamaganwa na Bwana Seth Sendashonga FPR ikabitesha agaciro.

Yarahavuye akora mu mushinga w’abasuwisi igihe gito, aho yavuye yinjra mu itangazamakuru muri 1996 akahava ahunze ku itarii ya 28 Werurwe 2000.

Ubwo Mushayidi yagarukaga mu Rwanda avuye mu Busuwisi yasanze umuryango we wose warahitanywe na génocide asigara wenyine. Bamwe mu bamubonaga akora muri FPR bibwiraga ko azagera iwabo akihorera.

Byatunguye benshi mu kwa cumi 1994 ubwo yasubiraga mu matongo aherekejwe n’abasirikare. Yarahageze abahoze ari abaturanyi babo bamubonye bariruka, maze abasirikare bamuherekeje bararakara. Mushayidi yahise avuga ati ariko se ba nyabusa murajya he ko mbasanga mukampunga. Bane mu birutse baragarutse arabaramutsa, abasirikare bashaka guhita bababoha Mushayidi ati nimusigeho, ati aba ni bo bonyine nsigaranye kuri uyu musozi abandi barishwe abandi barahunga. Abasigaye na bo baraje barahabasanga, Mushayidi abasaba kumufasha gushakisha imirambo y’abe akayishyingura, ati ibindi ntacyo nabikoraho nimukomeze imirimo yanyu. Icyakora muhinge ibi bihuru byose impyisi zitazavamo zikabarya kandi mukicwa n’inzara. Abasirikare barumiwe, ariko arababwira ati nimubareke na bo si bo, bagaruka i Kigali.

Nyuma Mushayidi abaye umunyamakuru yakomeje kwamagana akarengane kagirirwaga abamburwaga amasmbu, abacuruzi bamburwaga ibyabo yewe ndetse n’abakozi bo muri za ambassade barenganywaga yarabatabarije. Ubwo yahungiraga mu Bubiligi mu w’i 2000, yaziraga kuvuga ifungwa n’iyicwa rubozo ry’umucuranzi Ben Rutabana, umusirikari Lt Bertin Murera, Byabagamba Innocent ndetse n’itotezwa ryaje kuviramo uwahoze ayobora abadepite Sebarenzi Kabuye guhunga.

Mu Bubiligi naho Mushayidi yaharaniye kubona abanyarwanda babasha kuganira batitaye ku moko yabo. Yaratinyukaga akajya gusanga bose aho bari akaganira nabo kandi bakamutega amatwi. Yabaye mu miryango myinshi ya politiki yayoboye cyangwa yashinze. Twavuga nka Partenariat Intwari, Igihango cyangwa PDP-Imanzi n’ubu akibereye Perezida.

Mbere y’uko Mushayidi ajya muri Tanzaniya ari na ho yavuye ajya i Burundi akahashimutirwa, Mushayidi yasize aya magambo dusanga ku rubuga rwe rwa internet rwitwa Lève-toi mon peuple:

« Banyarwanda, mucyo duharane tutica. Dutsinde tudasuzuguye cyangwa ngo dushinyagure. Ariko mbere ya byose, twirinde gukoresha agahinda k’abandi nk’iturufu ya politiki. Turire, duhozanye kandi twihanagure, turwanye icyadusubiza mu marira, twubake u Rwanda ruzira intambara, rukazira itsembabwoko, ruzira ivangura, ruzira guhunga, maze amahoro asimbure umutekano. »

Source: Jean Damascène Munyampeta

(Visited 1,277 times, 1 visits today)
Loading...
SHARE
Previous articleAloys Bigirumwami
Next articleGrégoire Kayibanda

LEAVE A REPLY