Anatole Nsengiyumva

0
4455

Yavukiye mu cyahoze ari komini Satinskyi, Perefegitura ya Gisenyi mu 1950, yinjiye mu Ishuri ry’abofisiye ry’i Kigali mu 1969 muri Promotion ya 10, arisohokamo mu 1971 ari Sous-Lieutenant.

Yakoze cyane mu nzego z’umutekano n’iperereza. Yabaye Officier d’ordonnance wa Nyakwigendera Perezida Juvénal Habyalimana nyuma ya Coup d’Etat yo mu 1973.

Yize mu ishuri ry’ibijyanye n’intambara i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS)

Nyuma yaje kuba ushinzwe iperereza muri Etat-Major y’ingabo (G2) kugeza muri 1992.

Muri Mata 1994 yari umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gisenyi.

Abasirikare bagenzi be bari baramuhimbye izina rya KIRENGE.

Yafatiwe muri Cameroun mu 1996 ajyanwa Arusha mu 1997. Yahakanye ibyaha byose aregwa.

Yari yakatiwe burundu mu 2008, ariko ubu urukiko rwamuhanaguye ibyaha bimwe birimo, gucura umugambi wo gukora Génocide, ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, Ubwicanyi ku Nyundo n’i Mudende, gutangiza ubwicanyi mujyi wa Gisenyi, Ubwicanyi mu Bisesero, ariko urukiko rwasanze agomba guhanwa kuko yari umuyobozi atashoboye guhana abari munsi ye bakoze ibyaha.

Yakatiwe imyaka 15 yari amaze muri Gereza, n’ukuvuga ko yahise arekurwa muri Nyakanga 2012.

Source: The Rwandan

(Visited 2,389 times, 1 visits today)
SHARE
Previous articleInnocent Sagahutu
Next articleThéoneste Bagosora

LEAVE A REPLY